in

Rwandex: Ikamyo ya Bralirwa ikoze impunka ikomeye

Kuri wa Kabiri tariki 28 Kamena nibwo mu muhanda uva Kicukiro Sonatube werekeza Rwandex habereye impanuka yatewe n’ikamyo ya Bralirwa yari yakoreye amavide yagonze umukobwa uri mukigero cy’imyaka 20 igenda imukurura mumuhanda kugeza ashizemo umwuka.

Nk’uko ababonye iyi mpanuka babitangatije BTN ngo uyu mukobwa yari kuri moto hanyuma ubwo iyi modoka yazaga ibasatira,uyu mukobwa yahise ava kuri moto birangira ikamyo imugonze ndetse igenda imukurura mu muhanda yaheze mu mapine yayo.Umumotari wari utwaye moto yakomeretse bisanzwe.Aba baturage bakomeje basaba ubuyobozi ko hari hantu habereye impanuka hashyirwa don dane mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga bikoresha uyu muhanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi King James yakoze ubukwe mu mashusho

Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo z’urukundo Slai yageze i Kigali (video)