in

Rwanda:Umugabo wari umukene cyane agizwe umuherwe ahabwa imodoka ihenze n’inzu y’akataraboneka(video)

Umugabo wari umukene cyane yatangaje ibitangaza Imana yamukoreye maze ikamuha ubukire aho kuri ubu yifuzwa n’abatari bake.Uyu mugabo uzwi nka Sekazuba yashyize hanze ubuzima bubabaje yanyuzemo ariko kuri ubu akaba asigaye ari umukire utumirwa no mu mahanga.

Uyu mugabo aganira na Gerald Mbabazi yavuze ko yahoze ari umukene wabaga mu nzu iciriritse ndetse itanahombye aho yayipfukishaga ibitambaro.Uyu mugabo aho yari atuye mu karere ka Burera yasekwaga na buri wese kandi numwe umwibonamo kuko bavugaga ko ari umukene.Burya ngo ntaho Imana itagukura.Sekazuba avuga ko yaje guhindurirwa ubuzima mu buryo bw’igitangaza ahabwa inzu ihenze ,imodoka ndetse kuri ubu akaba yurira indege akajya mu bihugu bitandukanye ku isi.Avuga ko mu muryango we ari we muntu wabashije kubaho neza byose abikesha kwizera Imana no gusenga.

Kwa Sekazuba ngo hahora abantu bingeri zose ,aho afasha umuntu wese atitaye ku rwego ariho ndetse n’abana akabasha.Avuga ko mu muhigo yahise ari uko niyo yaba afite ibihumbi 100 atagomba kubirya wenyine adafashije abatishoboye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ahagaritswe ku nshingano ze

MU MAFOTO 10 atoranyije: Nguyu umusore ugiye kurongora Umunyamakuru Clarisse Uwimana