in

Rwanda: umwarimu yitabye Imana bitunguranye arimo gukosora ikizamini.

Umwarimu witwa Nzeyimana Vincent wigishaka mu Ishuri Ryisumbuye rya Collège St Jean Nyarusange mu Karere ka Muhanga, yapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo kwikubita hasi ubwo yarimo gukosora ibizamini.

Ahagana saa yine z’amanywa yo ku wa Kane tariki ya 1 Nyakanga 2021, nibwo uyu mwarimu yikubise hasi ubwo yari arimo gukosora ibizamini bagenzi be bamujyanye kwa muganga ahita apfa.

Umuyobozi w’ishuri Collège St Jean Nyarusange, Padiri Nzayisenga Jean Claude,na we yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko yaguye hasi ubwo yari arimo gukosora ibizamini, nyuma y’iminota 10 agejejwe kwa muganga bahise bababwira ko yashizemo umwuka.

Ati: “Ayo makuru ni yo, ku munsi w’ejo mwarimu Nzeyimana yari kumwe na bagenzi be barimo gukosora ibizamini abana bakoze hanyuma aza guhaguruka agira isereri ahita yikubita hasi abarimu bari kumwe bakora ubutabazi bw’ibanze bamujyana kwa muganga”.

Bamwe mu bamuzi bahise batangira kuvuga ko ashobora kuba yishwe n’umunaniro.Yigishaga “Computer Sciences” akaba yavukaga mu Karere ka Nyamagabe, atuye i Muhanga kubera impamvu z’akazi mu gihe umuryango we uba i Kigali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu byoroshye cyane ndetse bidasaba amafaranga abakundana bakorana bakaryoherwa n’urukundo

Musore mwiza, zirikana bino bintu mbere yo kujya gutereta inkumi niba udashaka guterwa indobo rugikubita..