in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Rwanda: Umwana utagira amaguru ahesheje umubyeyi we inzu y’agatangaza.

Umuririmbyi yaravuze ati:” burya isubiriza igihe ,ndetse ngo ikiza urubwa”, ibi nibyo byabaye kuri uyu mubyeyi Mama Christian wamaze imyaka myinshi ahanganye n’ibibazo birimo gutukwa ,kwinubwa na rubanda bamuziza umwana we wavukanye ubumuga bwo kutagira amaguru, ariko kuri ubu arashima Imana nyuma yaho uyu mwana amubereye umugisha agatuma abasha kubona inzu y’agatangaza.

Christian na Mama we babaga mu nzu ishaje ari abakene ,ndetse bikagora uyu mubyeyi kubona amafaranga y’ishuri yuyu mwana we w’imyaka umunani.Umwana yajyaga kwiga yikurura hasi kuko nta maguru afite ndetse nta n’ubushobozi bwo kugura akagare k’abamugaye bari bafite.Nyuma yo gukorerwa ubuvugizi haje kuboneka inkunga ya miliyoni ebyiri zo kumufasha mu myigire.Mama Christian yasanze bidahagije kuko yakodeshaga inzu yo kubamo kandi nta kazi agira nibwo yakomeje gushakirwa ubufasha none kuri ubu ubuzima bwarahindutse, uyu mumama nk’umwana we bahawe inzu nziza cyane irimo ibikenewe byose, ndetse nibikoresho byo munzu byose.Mu marira y’ibyishimo Mama Christian yahise apfukama aha Imana icyubahiro, imukuye mu gisuzuguriro ikamuha inzu nziza acyesha umwana we wahoraga atotezwa bavuka ko ari karande zo mu miryango yabo.Abandi bagashinja mama we ko hari amakosa yakoze amutwite akavukana ubu bumuga.

Christian yajyaga kwiga agendera ku maboko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa witabiriye Miss Rwanda yateye bagenzi be ishyari ryiza nyuma yo gushyira hanze ifoto ari kumwe n’imfura ye

Umukunzi wa Biramahire Abeddy yamuvuzeho amagambo akomeye ku isabukuru ye