Umuco wo gutera ivi kugirango usabe umukobwa ko yakubera umugore umaze gufata indi ntera. Uko bwije uko bukeye niko ubona amafoto y’abasore baciye bugufi bari gusaba abakunzi babo ko bakwemera bakababera abafasha maze bakabana akaramata. Gusa hari n’abandi batabikozwa.
Uyu mugoroba, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umusore watereye ivi umukobwa ku muhanda mu masaha y’ijoro.
Nkuko bigaragara muri aya mashusho, umusore apfukamye mu nkengero z’umuhanda imbere y’umukobwa ari nako imodoka zihita iruhande rwabo, ari gusaba umukobwa ko yavuga ati “Yego”.
Umukobwa nawe usa nkuwatunguwe n’ibiri kuba, agaragara araranganya amaso areba hirya no hino.
Bamwe mu bantu bahitaga hafi aho ndetse n’abafashe aya mashusho bari mu modoka bumvikana babwira umukobwa ko yakwemera akavuga Yego, bati “Say yes”
Reba amashusho hano hasi: