Mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’Umusore wo mu Murenge wa Kigoma ukekwaho kwica umugore baturanye witwa Nyirashikama Immaculee amutemesheje umuhoro.
Ibi bikaba byabaye ahagana saa Sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kane ,Amakuru dukesha Igihe avuga ko Uwo musore usanzwe azwiho ubujura yagiye kwiba kwa Nyirashikama asanga badahari, yinjira mu nzu ariko hashize akanya uyu mugore aba araje avuye guhinga amusangamo.
Nyirashikama w’imyaka 57 yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza ngo avurwe ariko agezeyo ahita apfa.Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano bashakisha uwo musore, arafatwa.Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango.