in

Rwanda: umusore arakekwaho kwica umugore w’umuturanyi amutemye

Mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’Umusore wo mu Murenge wa Kigoma ukekwaho kwica umugore baturanye witwa Nyirashikama Immaculee amutemesheje umuhoro.

Ibi bikaba byabaye ahagana saa Sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kane ,Amakuru dukesha Igihe avuga ko Uwo musore usanzwe azwiho ubujura yagiye kwiba kwa Nyirashikama asanga badahari, yinjira mu nzu ariko hashize akanya uyu mugore aba araje avuye guhinga amusangamo.

Nyirashikama w’imyaka 57 yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza ngo avurwe ariko agezeyo ahita apfa.Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano bashakisha uwo musore, arafatwa.Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore keke y’akataraboneka bakoreye ndimbati bamuha ikaze(amafoto)

Niba ugira impumuro mbi mu kanwa, ngiyi impamvu simusiga ibigutera.