Mu karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’umurambo wanze gushyingurwa benewo bakavuga ko habanje kurebwa icyamwishe.
Kuwa 21 nyakanga 2022, nibwo haje kumenyekana ko umugabo witwa Jean Marie Vianney wari utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, akagari ka Kagucu yitabye Imana, inzego zishinzwe umutekano zikaba zaratwaye umurambo we kugira ngo zijye kumusuzuma hamenyekane icyamwishe nk’uko abavandimwe be basobanura iby’iki kibazo mu kiganiro bagiranye na BTN TV
Bavuga ko umurambo umaze iminsi 26 muburuhukiro, kuko bwa mbere bajya kubaza kuri polisi bababwiye ko bamushyinguye, bakoze igisa n’imyigaragambyo polisi ibona kubabwira ko ahari yagejejweyo kuwa 27 nyakanga, bagiye kureba mu gitabo basanga kuwa 27 ntawe urimo, bagarutse bababwira ko ari kuwa 21 nyakanga yahagejejwe, bakaba bafite impungenge ko uko kwivuguruza kwagiye kubaho kwaba gufitanye isano n’umugore wa nyakwigendera bakeka ko ashobora kuba yaragize uruhare mu rupfu rwe.
Kuwa 18 kanama nibwo hari hari gahunda yo gushyingura nyakwigendera, gusa ubwo bageraga mu rugo abo mu muryango we banze ko ashyingurwa hataragaragara icyishe umuvandimwe wabo, ahubwo bahitamo gukingirana mu nzu uwahoze ari umugore we banakeka ko abifitemo uruhare.
Bakomeje bavuga ko gukeka uyu mugore bifite ishingiro kubera ko we na nyakwigendera batari bafitanye umubano mwiza, kuko bari baratandukanye ariko bakabana mu gipangu kimwe, ikindi kandi uyu mugore akaba yaramenye amakuru kuwa 21 nyakanga ko umugabo yapfuye akanga kubitangariza abavandimwe be, kuri ubu akaba yari ari kuri huti huti yo kujya kumushyingura.