in , ,

Rwanda: Umunyamakurukazi yahawe urwamenyo nyuma yo kuvuga ko ababazwa no kubona abakobwa bato banywa inzoga mu masaha ya mugitondo

Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo TV10 witwa Annet Mugabo yanyarukiye ku rubuga rwa Twitter maze atangaza ko atanyurwa no kubona abakobwa Cyangwa ababyeyi bicaye banywa inzoga mu masaha ya mugitondo aho yavuze ko atari ibintu bibereye igitsinagore.

Mu magambo ye, Annet yagize ati “Cyaze niba hari ikintu kibabaza ni ukubona umukobwa cg umugore mwiza kandi ukiri muto mu myaka ay’amasaha, yicaye ku kabari afashe icupa nk’iri kbs 😰😰” 

Nyuma y’ubu butumwa, abenshi ntibabyakiriye neza, aho bamwe bashimangiye ko ari uburenganzira bwa buri wese kunywa inzoga ndetse no kuyinywa igihe ayishakiye.

Abandi nabo bagaragaje ko ikibazo kitakabaye umugore, ahubwo uwariwe wese Yaba umugore cyangwa umugabo, ntawukwiriye guhera mu masaha ya mugitondo anywa inzoga, bityo bidakwiye kuba ikibazo mu gihe ari umukobwa cyangwa umugore ubikoze.

Dore bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri ubu butumwa

 

Written by Social Mula

Yolo the Queen yashyize hanze iby’umukunzi we aryamye mu buriri bwuzuye amadolari (ifoto)

Biraryoshye: Bijoux yashyize hanze video igaragaza umugabo we arimo kumuha care (keya)

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO