Kuri uyu munsi ku rubuga rwa twitter hasakajwe amashusho uri gukubitwa n’abagenzi be kugeza aho yambitswe ubusa ku karubanda.
Uyu mukobwa utamenyekanye amazina yagaragaye yandagajwe n’abagenzi bakubitaga ngo yambare imyenda mu gihe we yabuze icyo akora kubera Inkoni.
Ingingo va 121: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana. umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Kumakuru mashyashya nuko byagenze😥😥😂😂😂 pic.twitter.com/UUo3wV9b6p
— AFANDE Theo🇷🇼⭕#TeamPK (@Youthrwanda_) August 12, 2022
Abakubise uyu mukobwa mu gihe bazafatwa ndetse bagahamwa n’icyaha bashobora guhanishwa iyi ngingo 121 yo mu bitabo by’amategeko.