in

Rwanda: umukobwa akomeje guca ibintu kuri Twitter nyuma yo kwereka ab’igitsinagabo amatako ye akabarya akayabo

Kuri twiter abantu barakaye nyuma y’umuntu wari usanzwe akoresha amazina yitwa Mami Nyirarukundo kuri twitter,hanyuma akajya ashukisha abasore ikimero cye bigatuma bamuha akayabo.

Uyu Mami ariko mu buzima busanzwe nta muntu wari uzi niba ari umukobwa cyangwa umugore, yewe cyangwa umusore cyangwa umugabo, kuko nubwo yakoze udutendo twinshi cyane twose yadukoraga yandikira abantu kuko nta muntu yigeze avugisha n’ijwi rye.

Kuri uyu wa 05 kanama 2022 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucika ururondogoro, ubwo amwe mu mafoto uyu Nyirarukundo Mami yagiye yohereza abagabo bakamuha amafranga yajyaga hanze maze agatahurwa na benshi, ku rubuga rwa twitter yatangiye kurikoroza, aho yabohererezaga imyanya ye y’ibanga ndetse n’itako rye bakamuha ibihumbi 200.

Nyuma y’uko bamutahuye, abagabo benshi ndetse n’abasore batangiye gutanga ubuhamya bw’ibihe bagiranye na Mami Nyirarukundo, ko bamwohererezaga amafranga ariko wamusaba guhura nawe bikaba agatereranzamba, ndetse bivugwa ko yageze ku bantu benshi cyane abaka amafranga harimo n’abo hanze, hakaba nabo yabwiraga ko arimo gufasha ariko akaza kubatenguha nyuma, dore ko n’ubundi icyo yabaga ashaka ari ukurya amafranga yabo ibindi ntibimurebe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Kiyovu Sports ari mu gahinda gakomeye cyane

Top 10 y’ibihugu bifite abakobwa b’ibizungerezi kurusha abandi muri Afurika.