Umukecuru witwa Geneveva atuye mu karere ka nyaruguru , aho ni mumajyepfo y’igihugu cyu Rwanda uvuga ko ku myaka 70 akiri isugi arifuza gushakana n’umusore ukiri muto.
Geneveva ugeze mukigero cy’imyaka 70 y’amavuko , mu kiganiro yagiranye na shene imwe yo kuri Youtube asa n’urigutebya cyane ananyuzamo agaseka ati’’ kumyaka 70 yamavuko ndi cyari umukobwa w’isugi , njya numva abasore bavugako babuze abakobwa bamasugi nyamara nge ndacyahari kandi ndi isugi’’.
Aya ni amagambo yavuze asa nuri gutebya, cyane ko abana n’ubumuga bw’amaguru kandi akaba anagaragara nkukuze cyane kuburyo ataba akibyara.
Mu magambo ye yakomeje avuga asa nukomeje kandi ameze nk’aho ashaka kwisekereza abanyamakuru maze ababwirako umusore yumva yifuza ari umusore uri mukigero cy’imwaka 21 ngo uwo musore niwe waba ugishoboye akazi.
Ati ‘’abasore bakiri bato nibo bashoboye akazi kandi ninawe wamfasha gusaza neza”.
Geneveva yakomeje asobanura ko yakuze abona ntawe umubaza izina birangira na we abyihoreye bituma akomeza kubaho nta mugabo bararyamana kugeza magingo aya.Gusa uyu mukecuru afite ubumuga bw’amaguru ndetse ntabasha guhumeka neza kubera ikibazo afite mu bihaha.