Mu mudugudu wa Kidaturwa, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza umugore yabyutse ajya kureba umugabo we, nyuma y’uko mugenzi we amubwiye ko baryamanye mu nzu, ahageze biteza amakimbirane.
Umugore ageze kuri iyi inzu yihimuye ayimena ibirahure
Umwe mu bakurikiranye aya makuru yatangaje ko muri ariya masaha, hari saa kumi n’imwe z’igitondo, yumvise induru yihutira gutabara.
Ati “Mpageze nasanze umugore (mukuru) ari kumenagura ibirahure, naho umugabo we aryamye ari kumwe n’undi mugore mu nzu, cyakora uwo mugore (ihabara) yahise abyuka aragenda, maze umugore atangira kurwana n’umugabo we.”
Amakuru avuga ko uwo mugore yamenye ko umugabo we aryamanye n’undi mugore biturutse ku makuru yahawe n’uwo mugore wari uryamanye na we.
Itiku