Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa muko hari umugore ukurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu ubwo yamutangiraga avuye guhaha akamukururira mu ishyamba akamusambanya akanamwanduza imitezi, uyu yemera icyaha ariko akavuga ko atari azi ko arwaye iyi ndwara yanduririra mu mibonano mpuzabitsina.
Ni umugore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi rwanashyikirije ikirego cyabwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi mu cyumweru gishize ku ya 07 Ukuboza 2022.
Amakuru avuga ko iki cyaha cyabaye mu kwezi kwa Kanama (08) uyu mwaka ubwo uyu mugore yatangiraga uyu mwana avuye guhaha, ubundi akamukurura akamujyana mu gashyamba akamusambanya.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyamenyekanye ubwo uyu mwana w’umuhungu yariho akina na bagenzi be, “akaza gucikwa akababwira ko yarongoye umuntu mukuru, abana na bo bagera mu rugo bakabivuga, ababyeyi bakihutira kumujyana kwa muganga bagasanga koko yarahohotewe ndetse yarananduye imitezi.”
Mu iburana rye, uyu mugore yemera icyaha aregwa ariko akavuga ko atari azi ko arwaye imitezi, ndetse akavuga ko uyu mwana ari we wamwisabiye ko basambana.