in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Rwanda: umugore ari mu marira menshi avuga ko Yanga wo mu gasobanuye yafungishije umugabo we(Video)

Umubyeyi witwa Uwimana Grace yatangaje ko akomeje kunyura mu buzima bubi ndetse ko ahorana intimba byose biturutse ku mugabo we wafunzwe aho yemeza ko byakozwe na Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga muri Filime z’agasobanuye.

Uyu mubyeyi mu kiganiro yagiranye na shene imwe yo kuri Youtube yavuze ko ibi byabaye mu 2019 aho uyu mugabo we yatwaraga imodoka ya Yanga ndetse yari amaze umwaka wose ari umukozi we.Avuga ko baje kugirana amakimbirane maze Yanga amwambura ibyangombwa by’imodoka ariko akomeza kumubwira kujya mu kazi nta byangombwa afite. Uyu mugabo yarabyanze ndetse ubuyobozi bubijyamo baratandukana.

Uyu mugabo yahise atangira gutwara imodoka y’undi muntu.Hashize amezi ane avuye kwa YANGA nibwo yaje guhamagarwa na polisi agezeyo asanga ashinjwa ko yibye kalada y’imodoka. Uyu mubyeyi avuga ko umugabo we yakomeje guhangana na yanga aho yanashatse kubatwarira ibikoresho byo mu nzu , ndetse Yanga akamubwira ko azamwemeza.Avuga ko yaje kumufungisha imyaka 3 kuri ubu akaba amazemo ibiri. Grace avuga ko abayeho nabi kuko yabyaye ari wenyine kandi aba mu nzu idafite ibikoresho byose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Andi mafoto agaragaza Rihanna atwite yashyizwe hanze

Mu Rwanda: Umukobwa wiyemeje kuzapfana na mama we yakoze abantu ku mu mutima

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO