Umugabo wo mu Rwanda yatangaje ko afite impungenge nyuma yo kujya muri misiyo z’akazi mu mahanga bikarangira aryamanye n’umukobwa wo mu kabari kandi afite umugore utwite.
Uyu mugabo atangaza ko ari mu gihirahiro yibaza uko ari bubigenze dore ko agiye gutaha kandi akeka ko yaryamanye n’undi mugore adakoresheje agakingirizo akaba atekereza ko ashobora kuba yaranduye na SIDA.
Uyu mugabo yagize ati:”Muraho? ngire ntya ejobundi mbone aka mission ku kazi ko kujya hanze, ngezeyo ntibyatinze nungutse inshuti cyane ko twari twanagiye turi team nini. Ubwo twasozaga trainings, abandi barasohokaga njye niwo mwanya nabaga mbonye wo kuvugana n’umugore wanjye utwite nasize mu Rwanda. Ikibazo cyabaye rero ejobundi ku bunani, ngire ntya mvuge nti umwaka urarangire reka basi nsohokane na bagenzi banjye cyane ko bahoraga babinsaba nkabahakanira. Twaragiye turanywa, turasinda, turishima ariko bintunguye nkora ikosa ntahana n’umukobwa wo muri ako kabari. Ibyakurikiyeho namwe murabyumva. Ubu ejo nzataha ariko mfite ubwoba ko uyu mukobwa yaba yaranyanduje ibirwara harimo na SIDA kandi aka kanya njya numva ngo sinajya kwipimisha ngo bayibone. Ubuse nintaha umugore wanjye ko ankumbuye nanjye mukumbuye nzabyitwaramo nte ko ntashaka kumwanduza ibirwara naba naranduye?”