in

Rwanda Premier League yongeye gusaba FERWAFA kongera umubare w’Abanyamahanga

Urwego rutegura Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) rwiyambaje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ruyisaba gutanga igisubizo ku cyifuzo cy’uko umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona wakongerwa. Ubu busabe buje mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi riri hafi gufungwa ku wa 30 Kanama 2024, kandi amakipe menshi amaze kugura abakinnyi b’abanyamahanga yizeye ko ubu busabe buzahabwa agaciro.

Muri iyi baruwa, Rwanda Premier League yagaragaje impungenge zituruka ku kuba isoko ry’igura n’igurisha ryarangira hataraboneka igisubizo cya FERWAFA. Iyi gahunda y’isoko ireba abakinnyi b’amakipe atandukanye arimo n’abashya b’abanyamahanga, byatumye amakipe amwe agura abakinnyi mu gihe cy’igura n’igurisha ry’iyi mpeshyi, yizera ko ubusabe bwo kongera umubare w’abanyamahanga buzatanga umusaruro. Nyamara, niba iyi ngingo idafata umurongo, hari impungenge z’uko abakinnyi b’abanyamahanga bashobora kudahabwa uruhushya rwo gukina, bigatera amakipe igihombo kinini.

Kongera umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda bishobora kugira ingaruka nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri rusange. Ibi byakongera icyizere n’umubare w’abafana ku bibuga, bigakomeza iterambere ry’amakipe kuko abakinnyi b’abanyamahanga bakunze kuzana ubunararibonye n’ubuhanga abakinnyi bato bakaba babigiraho . Byanongerera amakipe ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga, ndetse bigatuma Shampiyona y’u Rwanda irushaho kumenyekana, bigakurura abashoramari bashya.

Nyamara, ibi bishobora kugira ingaruka mbi, nko gutesha agaciro abakinnyi b’Abanyarwanda, kugabanya amahirwe yo gukina cyane cyane ku bakinnyi bakiri bato ibi bikaba byaba igihombo Ku ikipe y’igihugu, ndetse bikazana ikibazo ku bijyanye no kuzamura ikiguzi cyo kugura abakinnyi ku makipe adari afite ubushobozi buhagije Kandi agomba guhanga yose Ku rwego rungana .

Rwanda Premier League irasaba FERWAFA ko yakwihutisha igisubizo ku busabe bwo kongera umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda kugira ngo amakipe abashe gukoresha neza abakinnyi baguze mu gihe cy’isoko.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Casemiro yatangaje impamvu yahisemo kudasubira muri APR FC

Yago yatangaje ko ahunze Igihugu