Shampiyona y’u Rwanda 2025/26 izatangira ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, aho amakipe yose azatangira urugendo ruhatanira igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda. Umunsi wa mbere uteganyijwemo imikino ikomeye izakirwa ku bibuga bitandukanye, harimo n’umukino witezwe cyane uhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports.
Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri, umukino ufungura Shampiyona uzahuza Gorilla FC na AS Muhanga guhera saa cyenda z’amanywa.
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri hateganyijwe imikino myinshi: Etincelles FC izakira Gasogi United i Rubavu, Bugesera FC yakire Gicumbi FC, naho Mukura Victory Sports yakirane Musanze FC. Polisi FC yo izahura na Rutsiro FC, mu gihe saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18:30) Kiyovu Sports izacakirana na Rayon Sports mu mukino w’amateka uzakurikirwa n’abafana benshi.
Ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri, AS Kigali izakira Amagaju FC guhera saa cyenda z’amanywa. Umukino wari utegerejwe wahuzaga APR FC na Marine FC ntuzaba kuko APR FC izaba iri guhagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA, ikaba ari impamvu uyu mukino wimuwe.

Shampiyona y’uyu mwaka irasubukurwa mu gihe amakipe yose yakoze imyiteguro ikomeye, bikaba bitegerejwe ko izatanga isura nshya n’imirindi myinshi y’umupira w’u Rwanda.