in

Rwanda: ngiyi inkuru iteye agahinda y’umusore wishe mushiki we bapfa isuka.

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mbuye mu kagali ka Mwenda mu mudugudu wa Kavumu umusore witwa Tuyambaze Simon yishe mushiki we Muhimpundu Jeannette aho bari bapfuye isuka.

Mukangago Bonifirde ni umubyeyi ubyara aba bana mu gahinda kenshi yabwiye BTN TV ko abana be ntacyo bari basanzwe bapfa ndetse ko no kumwica byabaye nk’impanuka.Ati:”ubwo umukobwa yabwiraga musaza we ngo amutize isuka baje kuyirwanira maze musaza we kuko amurusha ingufu yaramusunitse yitura k’umuvure arangije amujya hejuru amukubita igipfusi,”

Akomeza avuga ko yagiye kumwegura ngo amuhe amazi aramunanira ubwo mu kanya gato arebye asanga yapfuye.

Uyu mubyeyi avuga ko urupfu rw’umukobwa we rwabaye nk’impanuka bityo ko n’umuhungu we yakabaye arekurwa.
Abaturanyi b’uyu muryango nabo batangaza ko ibyabaye yari umujinya nta rwango bari basanzwe bafitanye ndetse bavuga ko ibyabaye byabasigiye isomo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye Kayitare Wellars yahamije aya makuru avuga ko ari urupfu rutunguranye rutagambiriwe aho umusore yishe mushiki we asaba abaturage kumvikana ntibakemure ikibazo mu buryo bw’ingufu.Tuyambaze Simon akaba yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha sitasiyo ya Ruhango.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwa kwamagana igitaramo cye, Koffi Olomide yamaze kugera mu Rwanda (Video)

Umunyeshuri yatoraguye amamiliyoni , ayashyira polisi||ibyo bamukoreye birababaje cyane.