in

Rwanda! Motari yahawe kanywe ukumve bamwiba moto none ari kurira ayo kwarika

Ubujura bwa Moto bumaze gufata intera ndende mu gihe Polisi ikunze guhashya ubu bujura, mu karere ka Rwamagana, umumotari yatwawe moto ye mu buryo bugiteye urujijo kugeza ubu.

Mu karere ka Rwamagana, mu Burasirazuba bw’u Rwanda, haravugwa inkuru ya Motari witwa Ishimwe Christian uzwi ku izina rya Fiston uvugako yibwe Moto kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07/10/2023 mu buryo nawe atarasobanukirwa.

Moto yabuze niyo mu bwoko bwa TVs ifite Purake RH971P bakaba abayibye bayitwaranye n’ibyangombwa byayo nk’uko nyir’ukwibwa yabitangarije UMURUNGA dukesha iyi nkuru.

Uyu mu Motari yabuze moto ubwo ukekwaho kumwiba yaje yigize umugenzi akamutega amukuye muri santere ya Nyagasambu mu karere ka Rwamagana ngo amujyane muri santere ya Bisenga yo murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo dore ko hegeranye n’ahazwi nko kuri Mutukura,bagezeyo amubwira ko hari umuntu ategereje akamusabira fanta ahitwa kuri Bar yo kwa Kibonke asaba fanta yitwa Milinda bikekwako bamushyiriyemo, ibisiziriza bizwi nka Feneriga cyangwa ikindi kintu kitamenyekanye kuko yaje guhita abura ubwenge.

Uyu akeka ko yamwibye, yamusabye ko bajyana,basiga babikije Moto umucuruzi uzwi ku izina rya Kibonke bagenda n’amaguru mu kugaruka baje bigaragara ko basinze.

Amakuru ahari ni uko uwo bikekwa ko yibye yaje asaba umucuruzi ko yabashyiriraho inyama bakarya.

Amakuru uyu Dushimimana Innocent (Kibonke) yatanze yahamije ko yabonaga bameze nkabaziranye kuko yaje aka mushyira muri bingaro ati:”Motari yaje amuhetse bansaba fanta ya milinda mbabwira ko ntayo mfite mbaha marite na tuwisita gusa , bahise bampa kasike za moto ngo nzibike,bagarutse nka nyuma y’iminota 30 bigaragara ko basinze bigaragara ko Motari yasinze cyane bansabye ko nshyiraho inyama,”

Akomeza avuga ko uyu bikekwa ko yibye yagiye kureba umuntu agenda agiye, Motari we yari asinziriye.

Ibi ni kenshi hakunze kumvikana ubujura nk’ubu ariko Polisi kubufanye n’abaturage igakora uko ishoboye hagafatwa aba bagizi ba nabi dore ko uwo bibye bikekwa ko baba bamuhaye ibintu bituma ata ubwenge.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye impamvu ikomeye itandukanye niyo benshi bavugaga yatumye umutoza Yamen Zelfani yemera gutandukana na Rayon Sports bumvikanye

Kiziguro: Comptable w’ikigo cy’amashuri yibye umuceri w’abanyeshuri akajya awuhemba abakozi none yisanze mu maboko atari aye