in

Rwanda: Ku myaka 54 yatunguranye ajya kwiga mu mashuri abanza

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amafoto y’umugabo w’imyaka 54 wagiye kwiga mu mashuri abanza.

Rusengamihigo w’imyaka 54 yatangiye kwiga mu wa gatatu Primaire

Uyu mugabo witwa Rusengamihigo, akaba yasubukuye amashuri ye mu wa gatatu wa primaire.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Muri kino gihe kugira ngo umuntu agire ikintu akora, haba mu buhinzi, cyangwa ubworozi, bisaba ubumenyi, ibindi bitandukanye n’ibyo, hari abana bata ishuri bavuga ngo ntacyo bizabamarira, ibyo na byo biri mu byo ngamije gukangurira ababyeyi n’abana kwiga. Ibyo nkaba numva ari byo ntego nyamukuru, hari igihe byamfasha cyangwa bigafasha abandi.”

Uyu mugabo avuga ko yaherukaga kwiga mu ishuri mu 1983.

Uyu mugabo afite abana bubatse ingo zabo, ndetse banabyeye bivuze ko afite abuzukuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yibye amafaranga y’umugore we amuta mu isoko we n’abana barara hanze muri gare

Amakuru yihutirwa ku banyeshuri bagiye kwiga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda