in

Rwanda: inzu bivugwa ko irimo abazimu ikomeje gutera ubwoba abatari bake

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi bakomeje guterwa ubwoba n’inzu bivugwa ko irimo abazimu cyangwa imyuaka mibi aho bavuga ko nta muntu numwe uyimaramo iminsi .

Aba baturage bavuga ko iyi nzu imaze imyaka irindwi nta muntu uyituramo ariko mbere yaho abantu bayituragamo bakaba batarayitindagamo.Umwe mu baturage utuye hafi yayo yagize ati:”nta muntu n’umwe ujya ayituramo ,hano mpamaze imyaka itanu bavuga ko yarozwe kuko ngo abantu bayituyemo hari icyumba batageramo kuko ngo iyo ukigezemo usangamo umugabo wicayemo utamenya aho abna yaturutse”

Uyu muturage yakomeje avuga ko iyi nzu bayishyinguyemo umuntu wapfuye kera bityo akaba raiyo mpamvu babonamo umuntu wicaye muri iyi nzu.Nubwo bivugwa ko iyi nzu irimo abazimu ,nyir’inzu we yemeza ko ibivugwa ku nzu ye ari ibihuha ariko akavuga ko imaze imyaka myinshi ntamuntu numwe uyibamo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

AS Kigali yongeye kudabagiza abakunzi b’umupira w’amaguru

Umwarabu utoza ikipe yo mu Rwanda yahagaritswe na CAF imyaka itanu kubera gukoresha Liscence A y’impimbano