Inkuru y’aba basore babiri b’impanga b’abanyarwanda biyemeje gushaka umugore umwe yasekeje abantu hirya no hino.
Aba basore b’impanga, bagiranye ikiganiro na shene imwe kuri Youtube bavuze ko bakuze basangira ibintu byose yaba imyenda,akazi,n’ibindi bitandukanye ariyo mpamvu banahisemo gusangira n’umugore bakajya bamusaranganya.
Bijya gutangira,uyu mukobwa witwa Uwambaje Marie Josiane,yabanje gukundana na Gakuru ariko yaza kumusura n’uyu muto akiyoberanya akamutereta bituma uyu mukobwa ahera mu rujijo.
Uyu mukobwa ngo ntiyari azi ko umukunzi we afite impanga kandi ngo n’uyu musore ntiyigeze abimubwira.
Umunsi umwe ubwo yari yasuye uyu mukunzi we ageze mu rugo uyu Gato nawe aramwegera amugaragariza urukundo rudasanzwe byatumye nawe amukunda birangira aba basore bombi bamusangiye.
Umwe muri aba bagabo yagize ati “Negereye murumuna wanjye ndamubwira nti kuva umugore adukunda twese nta kibazo reka tubane.Tubyumvikanaho nta kibazo.”
Umukobwa yavuze ko na nubu atazi gutandukanya aba bagabo be bombi gusa yemera ko abakunda bose kimwe.
Aba bagabo bavuze ko batagirirana ishyari kuko bajya ibihe byo kurarana nawe aho umwe afata umunsi undi agakurikiraho.
Uyu mugore yavuze ko yabanje kugorwa no kumva ko azabana n’abagabo 2 mu nzu imwe ariko ngo yarabyemeye kuko abakunda.
Ntabwo umunyamakuru yavuze agace aba bantu batuyemo gusa yemeje ko ngo biteguye kubyara umwana wabo mu mwaka utaha nta gihindutse.