in

Rwanda: agahinda k’umugabo umaze imyaka itanu afungiranwe mu nzu n’umugore we

Umusaza witwa Kabayiza Berchmas aratabariza umuvandimwe we witwa Munyakazi Desire avuga ko amaze imyaka irenga itanu afungiranwe mu rugo n’umugore we, Nyiransabimana Anne Marie.

Kabayiza w’imyaka 84 y’amavuko yamenyesheje umunyamakuru wa BTN TV iki kibazo ubwo yari yagiye kureba umuvandimwe we aho yimukiye mu kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Uyu musaza avuga ko umuvandimwe we atajya asura umuryango we mu gihe uri mu byishimo cyangwa se wagize ibyago, bitewe n’umugore we ndetse ngo wanabujije uyu muryango wo kwa Sebukwe kumugerera mu rugo.

Kabayija uvuga ko Munyakazi na Nyiransabimana babanje kuba i Kigali mbere yo kwimukira mu Karere ka Kamonyi.

Ubwo yageraga ku rugo rwabo aherekejwe n’umwana wujuje imyaka 13 uyu mugabo yasize iwabo, yasanze hari umukozi, amubwira ko agiye gusura umuvandimwe we, na we amusubiza ko bitashoboka ko yinjira mu rugo kuko nyirabuja asiga arufunze ku mpamvu z’umutekano.

Uyu mukozi warungurukiraga hejuru y’urupangu yabwiye uyu musaza ati: “Bagiye ku kazi, basiga bafunze.” Amusabye gufungura ngo abategerereze muri uru rugo kugeza bavuye mu kazi, yamusubije ati: “Ariko se wa mupapa we uragira ngo nkugenze nte? Urufunguzo baba barujyanye!”

N’abatuye hafi y’uru rugo bavuga ko batajya babona Munyakazi. Hari uwagize ati: “Kuva yakwimuka ntabwo nari namubona. Nari nzi ko habamo umumama gusa, uwo mupapa bari kuvuga ntabwo nari namubona”.

Umuyobozi w’Umudugudu n’uyoboye Isibo uru rugo ruherereyemo bageze aho uyu musaza yari ategerereje, bamubwira ko ntacyo bari bumufashe kubera ko ngo yahamagaye itangazamakuru, barangije bamusiga aho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Andi mafoto utabonye ya Bijoux ugiye kurongorwa akorerwa ibirori bya Bridal Shower

Akamaro k’imbuto z’ipapayi ku buzima bwacu