in

Rwampara! Umugabo w’umwinjira yatemeshejwe urwembe n’umugore yinjiye nyuma yo gusanga imyenda ye bayinyayeho agashaka guteza intambara

Umugore witwa Rose Muhimpundu yakebesheje  umugabo we Bienvenue urwembe nyuma yo kurwana inkundura bapfa ko umwe yanyaye mu myenda y’undi.

Ibi byabereye karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge akagali ka Rwampara, aho aba bombi barwanye hafi kwicana kuko buri umwe yujuje mugenzi we ibikomere, bapfa ko umugore yanyaye mu myenda y’umugabo we.

Ubwo aba bombi baganiraga na BTN TV dukesha iyi nkuru, bihamirije ko urugo rwabo ruhoramo amakimbirane.

Uyu mugore yakomeje avuga ko hari n’igihe umugabo yigeze kumukubita baramufunga.

Aba bombi bakomeje bavuga ko bakeneye gutandukana kuko badashaka ko umwe azica undi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ari umwinjira mu rugo.

Uyu mugore we yakomeje avuga ko umugabo yari azi ko afite imitungo aje kumukuraho ariko ntayo azabona.

Kuri ubu bamaranye imyaka 15 nk’umugore n’umugabo, gusa umugore akaba Arusha umugabo imyaka 20, ari naho umugore avuga ko atiteguye gukomeza kubana n’umwana Arusha imyaka 20 y’amavuko.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wowe uyu munsi uri kwitwa inde! Abatari bake bazindukiye muri Kigali Pele Stadium ku munsi mukuru wa Eid Al Adha (Amafoto)

LIVE: Umuhango wo gusezera bwa nyuma Pastor Theogene wamenyekanye nka Pst Theogene Inzahuke