in

Rwamagana habereye impanuka iteye ubwoba bikabije aho imodoka itwara Gas igonze abantu batatu bakitaba Imana

Abantu batatu bahitanywe n’impanuka y’ikamyo itwara gaz abandi batanu barakomereka barimo abanyamaguru n’abamotari, nyuma y’uko ihunze umumotari wari mu muhanda ikagonga abari munsi yawo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi w’ikamyo wananiwe kuyobora imodoka ahubwo akayishora mu bantu bari munsi y’umuhanda.

Yagize ati “Iyi kamyo yari ivuye gupakurura gaz kuri Sitasiyo ya SP Rwamagana, yerekeza Kagitumba, igeze aho yakoreye impanuka, umushoferi ashaka guhunga umumotari wari mu muhanda, ananirwa kuyobora imodoka iragenda igwa munsi y’umuhanda ariko igonga abantu bari munsi y’umuhanda barimo abanyamaguru n’abamotari.”

Impanuka ikimara kuba ngo abantu babiri bahise bahatakariza ubuzima, abandi batandatu barakomereka harimo umwe wakomeretse bikomeye, bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rugimbana Theogene wamamaye mu itangazamakuru no kuba umufana wa Manchester City ukomeye yageneye ubutumwa abafana b’iyi kipe itorohewe ubu

Manchester United ikomeje kubura abakinnyi umusubirizo kandi shampiyona igeze mu mahina