Rwaka Claude, wari umutoza wa Rayon Sports y’Abagore, yagizwe Umutoza Wungirije wa Rayon Sports y’Abagabo. Azafatanya na Robertinho mu rugendo rwo gushaka igikombe cya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro. Iyi nshingano ayihereweho nyuma yo gusimbura Umunya-Tunisia, Quanane Sellami, wasezeye muri Werurwe kubera kutumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Nyuma yo kubura umusaruro uhagije, Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kuzamura Rwaka mu ikipe y’abagabo. Nubwo hari abatekerezwaga barimo Umunya-Brésil Wagner do Nascimento Silva, byarangiye Rayon Sports ihisemo gukorana na Rwaka. Ibiganiro byabaye ku wa 31 Werurwe 2025, impande zombi zemeranya ko atangira akazi ku wa Kabiri, aho yanerekanwe mu myitozo.
Rwaka ni umutoza ufite ibigwi muri Rayon Sports y’Abagore, aho yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2024/25 n’Igikombe cy’Intwari, ndetse ayigeza muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro. Ndetse si ubwa mbere abaye Umutoza Wungirije wa Rayon Sports y’Abagabo, kuko yabikoreye mu mwaka wa 2022/23 afatanyije na Haringingo Francis, bakaba baratwaye Igikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports, iyoboye Shampiyona n’amanota 46, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, ubwo izaba ikina na Marine FC mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona.