in

Rwagizwe ubwiru nk’amabanga y’ubutasi! Urukundo rw’umunyamakuru Jean Luca n’umukobwa w’umubyinnyi rwagizwe ubwiru, rwatangiye kuba kimenyabose (AMAFOTO)

Rwagizwe ubwiru nk’amabanga y’ubutasi! Urukundo rw’umunyamakuru Jean Luc n’umukobwa w’umubyinnyi rwagizwe ubwiru, rwatangiye kuba kimenyabose.

Jean Luc Imfurayacu ari mu rukundo n’inkumi yitwa Mucyo Mignonne Gabriella.

Mignonne asanzwe ari umubyinnyi ngenderwaho mu itorero ry’Igihugu Urukerereza, riserukira u Rwanda mu birori mpuzamahanga bitandukanye.

Urukundo rw’aba bombi rwibera mu bwiru kuko batari babitangaza.

Ku munsi w’abakundana muri uyu mwaka nibwo Jean Luc yashyize ifoto hanze ari kumwe n’uyu mukobwa gusa ntiyagaragaraga mu maso gusa abamuzi batwemereye ko ari Mignonne.

Kuri iyo foto Jean Luc yifurije uyu mukobwa umunsi mwiza w’abakundana ndetse aboneraho no kumwibutsa ko amukunda.

Amakuru twamenye ni ko aba bombi bamaze umwaka urenga mu rukundo.

Gusa nubwo bamaze umwaka urenga bakundana amakuru avuga ko Jean Luc yatangiye gutereta Gabriella nyuma gato y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi mu mwaka wa 2020.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi imaze igihe yaragizwe ibanga ku buryo izwi n’imiryango n’inshuti za hafi zo nyine.

Zimwe mu nshuti za hafi z’abo bombi, zemeza ko urukundo rugeze kure dore ko bashobora no kurushinga mu minsi ya vuba aha.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Hari ibitarakorwa i Muhanga” Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvénal yahaye ubutumwa APR FC ndetse agira ubwo agenera abakunzi ba Kiyovu Sports

Nyuma y’uko bimenyekanye ko umunyamakuru Ismail Mwanafunzi agiye gukora ubukwe, hari amajwi y’ikiganiro kigaruka ku rukundo yakoze gikomeje kumvikana – Amajwi