in

Rutsiro: uko byagenze kugirango abasore bateranire mugenzi wabo bamuhondagure mpaka bamwishe bamuziza amata 

Rutsiro: uko byagenze kugirango abasore bateranire mugenzi wabo bamuhondagure mpaka bamwishe bamuziza amata

Uwacuruzaga amata witwa Mpongempite Léonard na bagenzi be nyuma y’imvururu zavuye ku mafaranga y’akabido k’amata.

Byabereye ku isantere yo ku Rufungo iri ku rugabano rwa Karongi na Rutsiro mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Werurwe 2023.

Rufungo ni isantere ikorerwamo ubucuruzi buciriritse bwiganjemo amata, imbuto, ibirayi, inyama zokeje, ku buryo nta modoka ifite urugendo rurerure ihaca idahagaze ngo abagenzi bice isari cyangwa bagure ibyo bajyana.

Abacururiza kuri iyi santere baba bafite abakarasi bashyikiriza abagenzi ibicuruzwa babivanye muri butike zihari.

Mpongempite w’imyaka 27 wakoraga ako kazi ko gushyikiriza ibicuruzwa abagenzi yahawe amata ngo ajye kuyacuruza ku modoka, amafaranga akuyemo ajya kuyanywera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko byageze nimugoroba, uyu musore agaruka mu isantere yinjiye mu modoka bagenzi be bakorana akazi k’ubukarasi baramwamagana ababwira nabi baramukubita arapfa.

Ati “Nk’ubuyobozi tukimenya aya makuru twagiyeyo tuganiriza abaturage tubasaba gukumira ikintu cyose cyatuma habaho intonganya no kwihanira”.

Hari amakuru avuga ko aho uyu musore yakubitiwe ari mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, yapfa umurambo we ukajyanwa ku ruhande rwa Rutsiro mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Mwendo Umurenge wa Mukura.

Gitifu Ndayambaje yavuze ko hari abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwica uyu musore.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo ryihutirwa ku mpinduka z’ingendo z’abanyeshuri

Ruhango: Umugabo yishe umugore we wari utwite maze ahita ajya kwirega kuri RIB