in

Rutsiro, inkumi ziri kugurisha imasambu kugira ngo zibone abasore babarongora ku bihumbi 300

Rutsiro, inkumi ziri kugurisha imasambu kugira ngo zibone abasore babarongora ku bihumbi 300.

Mu Karere ka Rutsiro umurenge wa Kivumu abakobwa bageze mu gihe cyo gushaka abagabo barahangayitse nyuma y’uko bamwe mu abasore bemera kubashaka aruko bisabye ikiguzi.

Bamwe mu bakobwa baganiriye n’umunyamakuru, bavuga ko uyu muco ukomeje gukura aho ngo usanga umukobwa udafite amafaranga nibura hagati ya 200000frw na 300 000frw adashobora kubona umusore umujyana.

Ikindi kandi ngo hari n’abayatanga bagera mu rugo yamara gushira akirukanwa.Impungenge zindi zihari ngo n’uko abakomoka mu miryango itifite usanga bashobora kugumirwa bityo ugasanga baheze iwabo.

Umubyeyi waganiriye n’umunyamakuru avuga ko bahangayikishijwe n’abana babo babona abagabo babanje gusabwa ibiguzi.

Ati “abasore nibo basigaye basaba amafaranga. uwo ariwe wese arimo kuvuga ngo ndakujyana njye kugushyira iwanjye, mbaye iki? ubwo rero umukobwa ari gukora kugira babone ibyo bariha abasore baje kubashaka ngo babajyane!”

MULINDWA Prosper nUmuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro, avuga ko nabo badashigikiye uwo umuco kuko urukundo nyakuri rutareberwa mu mafaranaga.Aboneraho gusaba abo bakobwa nibura kujya bagirana inyandiko kuburyo hagize uwirukanwa yafashwa kugaruzwa amafaranga ye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro wa Rayon Sports Mitima Issac yari yivuganye umutoza we Yamen Zelfani atabarwa n’umwungiriza we

Hamenyekanye impamvu ikomeye itandukanye niyo benshi bavugaga yatumye umutoza Yamen Zelfani yemera gutandukana na Rayon Sports bumvikanye