in

Rutahizamu w’umunyarwanda wanze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi kubera gutsindwa kwayo, yamaze kubona ikipe nshya ikina mu kiciro cya mbere mu Bwongereza ‘EPL’

Rutahizamu w’umunyarwanda wanze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi kubera gutsindwa kwayo, yamaze kubona ikipe nshya ikina mu kiciro cya mbere mu Bwongereza ‘EPL’.

Ndayishimiye Mike Trésor w’imyaka 23 uvuka kuri se w’umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi yerekeje muri Burnley ibarizwa mu Bwongereza.

Uyu mukinnyi wataka ava ku mpande yasinyiye Burnley Fc amasezerano y’imyaka ibiri nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru TransferMarkert kibitangaza abivuga.

Uyu mukinnyi wakiniraga Genk mu Bubiligi wanatowe nk’umukinnyi mwiza ukomoka muri Afurika ukina muri shampiyona y’u Bubiligi mu mwaka 2022-23 amakuru avuga ko yerekeje mu Bwongereza gukora ikizamini cy’ubuzima ku buryo naramuka agitsinze azahita asinyira Burnley FC.

Mike Trésor wifuzwaga cyane n’ikipe y’igihugu Amavubi, yaje guhamagarwa mu ikipe y’u Bubiligi muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023 bituma amahirwe y’u Rwanda ayoyoka rwamushyirags mu mibare y’abakinnyi rugomba kwitabaza mu marushanwa mpuzamahanga.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kiyovu Sports igiye kongera kwishyura Milliyoni zirenga 15 kubera amakosa Mvukiyehe Juvenal yakoze abayovu ntibabyakire neza

Amakuru agezweho ku ikipe ya Rayon Sports yumiye i Cairo mu Misiri aho igiye gufata umwanzuro umeze nko kwiyahura