Rutahizamu w’umunya-Maroc witwa Sofian Boufal yemeza ko yaryohewe no kubona Cristiano Ronaldo arira
ubwo Maroc yari imaze gusezerera Portugal mu gikombe cy’isi cya 2022.
Umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Maroc na Portugal muri kimwe cya kane cy’Igikombe cy’isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar, warangiye Maroc ibonye intsinzi kubera igitego kimwe cyatsinzwe na Youssef En-Nesyri.
Cristiano Ronaldo wari wabanje ku ntebe y’abasimbura aza kwinjira mu kibuga mu gice cya kabiri, yaje kuba igitaramo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yagaragaraga ari kurira ubwo umukino wari urangiye Portugal isezerewe.
Sofian Boufal wari mu bakinnyi bafashije Maroc kwitwara neza muri Qatar, yemeza ko yaryohewe no kubona Cristiano Ronaldo arira mu gihe abanya-Maroc bo bari basazwe n’ibyishimo baterwaga n’ikipe yabo, gusa yongeraho ko yubaha uyu munya-Portugal.
Aganira na Al-Kass, Boufal yagize ati:”Muri byose ndamwubaha, ariko naryohewe no kumubona arira, kurusha uko aritwe twari kurira.”
Uyu mukinnyi ukina asatira aca ku ruhande yakomeje avuga ko akunda cyane mukeba wa Cristiano Ronaldo ariwe Lionel Messi, ndetse yemeza ko byamushimisha akiniye FC Barcelona.
Ati:”Nemera Messi kurenza Ronaldo ikindi kandi ikipe nifuza gukinira ni FC Barcelona.”