in

Rutahizamu w’Umubiligi ufite amahirwe yo gukinira Amavubi arabunza imitima

 

John Bakayo wakiniye amakipe matoya y’u Bubiligi, arabunza imitima avuga ko atarafata umwanzuro w’igihugu azakinira, avuga ko n’Urwanda arutekereza.

o

Rutahizamu ukiri muto w’imyaka 19 ukinira ikipe nkuru ya PSV Eindhoven mu Buholandi yavuze ko bitewe n’abakinnyi bari kubyiruka mu Bubiligi nta mahirwe yiha yokuba yakinira iki gihugu. mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Lee soir, yagize ati:”buri gihe narimbizi ko hari impano mu makipe y’abato. byinshi byaravuzwe ku mpano ziri kubyiruka muri iyi myaka, abarimo ku byiruka ubu baratanga icyizere.”

Yakomeje avuga ko atazi ubwenegihugu azahitamo kuko nyuma y’u Bubiligi afite amahitamo kabiri.

Ati:” nkubwije ukiri ntabwo nzi ubwenegihugu nzahitamo. ntabwo ndabitekerezaho. aho nkomoka nshobora gutoranya Côte d’Ivoire cyangwa u Rwanda. bizaterwa n’ibintu byinshi.”
Uyu rutahizamu ukina asatira yinjiye muri PSV Eindhoven mu 2022 aho imikino 17 amaze kuyikinira yatsinzemo ibitego 5. Yakiniye abatarengeje imyaka 15,16, 17,18,19 na 21 b’u Bubiligi.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byose hanze! Dore amafoto y’urukozasoni Dabijou yashyize hanze

Mugore! Zinduka ukorera ibi umugabo wawe kuko abikunda kubi iyo abyutse