Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi umaze iminsi aguzwe n’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yabwiye abayobozi be ko atazakinira ikipe yabo
Uwari umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports Iradukunda Bertrand werekeje mu ikipe ya Musanze FC, yabwiye ubuyobozi ko atazakinira iyi kipe uyu mwaka w’imikino.
Hashize igihe gito Iradukunda Bertrand uzwi nka Kanyarwanda yerekeje mu ikipe ya Musanze FC ariko kugeza ubu ntarimo kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko ntiharamenyekana impamvu.
Amakuru twamenye ni uko Iradukunda Bertrand yahaye ibintu byose ubuyobozi bwa Musanze FC kugirango batandukane. Biravugwa ko uyu mukinnyi hari ikipe yabonye yo hanze y’u Rwanda agiye kwerekezamo.
Nubwo uyu musore yari yerekeje mu ikipe ya Musanze FC hari bamwe mu bayobozi b’iyi kipe batigeze bamwemera ndetse bamaze kumva ko agiye babisamiye hejuru.