in

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore, Kaboy yashyize ukuri hanze ku cyatumye akurwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu hakabeshya ko ari uburwayi

Mukandayisenga Jeannine, uzwi nka Kaboy, yakuwe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore, bivugwa ko ari kubera uburwayi bw’ibicurane. Ikipe yiteguraga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ariko Kaboy yamenyeshejwe ko atakomeza kubera uburwayi. Nyamara, hari andi makuru yavugaga ko yakuwe mu mwiherero kubera ko yapimwe bagasanga afite imisemburo myinshi ya kigabo (Testosterone), bitamwemerera gukina.

Mu kiganiro yagiranye na Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) kuri B&B Kigali FM, Kaboy yavuze ko nta kuri kuri ibyo bivugwa. Yemeje ko nta muntu wigeze amupima ngo asangwemo iyo misemburo myinshi. Yavuze kandi ko mbere yo kwirukanwa, muganga w’ikipe yamubwiye ko yamaze gukira ibicurane, bityo akibaza impamvu nyayo yatumye asezererwa.

Kaboy yavuze ko asezerewe atigeze asobanurirwa neza impamvu. Yumvise ko ari urwitwazo rw’abashatse kumukuramo ku bushake, kuko batigeze bamuha ibisobanuro bifatika. Yemeje ko nubwo ibyo byamubayeho, adahangayitse, ariko anibaza uko bishobora kumugiraho ingaruka ku kazi ke ko gukinira Yanga Princess muri Tanzania.

Nyuma yo gukuramo Kaboy, ikipe y’u Rwanda yakinnye na Misiri mu mikino ibiri. Umukino wa mbere wabereye mu Rwanda, warangiye u Rwanda rutsinzwe igitego 1-0. Umukino wa kabiri wabereye muri Misiri urangira ari ibitego 2-2. Ibyo byatumye u Rwanda rusezererwa, rutabonye itike y’Igikombe cya Afurika.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ntirenganya Alfred
Ntirenganya Alfred
3 hours ago

Singaye KNC wavuze ko Football yo mu Rwanda ari umwanda usibye c urwango harikindi cyakuye Kaboyi mu mwiherero? Federation yurwanda yabagore irimo icyimenyane nicyenewabo kbsa

Umwana w’imyaka 10 yaguye mu kibuga ahita apfa, ubwo yari arimo akora igihano yahanishijwe ku ishuri

Perezida wa Rayon Sports yashyize ukuri hanze ku makuru yuko Robertinho yirukamwe