Bertrand Iradukund yasezeranye imbere y’amategeko, yitegura ubukwe mu Rwanda
Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, Bertrand Iradukunda uzwi ku izina rya “Kanyarwanda,” yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Lydie. Uyu muhango wabaye ku wa 28 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Québec muri Canada, aho Bertrand asanzwe atuye.
Bertrand Iradukunda yamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yakiniye amakipe atandukanye nka Isonga FC, APR FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports. Yanabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu, Amavubi. Nyuma yo gusezera kuri ruhago nk’uwabigize umwuga, yahisemo kwibanda ku mwuga wo kogosha, akaba akorera muri Canada.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Bertrand na Lydie bari mu myiteguro y’ubukwe buzabera mu Rwanda. Ni ibirori biteganyijwe guhuza inshuti n’imiryango, nubwo itariki y’ubukwe itarashyirwa ahagaragara ku mugaragaro.
Gusezerana kw’uyu mukinnyi wakunzwe na benshi byakiriwe neza n’inshuti ze, zifuriza we n’umugore we urugo ruhire. Abakunzi be bishimiye iyi ntambwe nshya mu buzima bwe ndetse bamwifuriza amahirwe muri uru rugendo rushya.

