Tuyisenge Jacques yavuze ko ashengurwa umutima no kuba ataragize ibihe byiza muri APR FC yagiyemo hari uwo ashaka gushimira.
Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B FM ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023.
Mu 2020 imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu mikino yari iya Tuyisenge Jacques yerekeza muri APR FC avuye muri Petro de Luanda yo muri Angola.
Uyu mukinnyi yari yitezweho gufasha iyi kipe kugera ku ntego zayo zo kujya mu matsinda y’Imikino Nyafurika cyane ko we yari ayamenyereye. Uyu rutahizamu ubuzima bwaje kuba bubi muri iyi kipe yibasirwa n’imvune zikomeye bityo n’ibitego birabura burundu.
Abajijwe iby’ubuzima bwe muri APR FC, uyu mukinnyi yavuze ko kimwe mu byamushenguye umutima ari uko atahaye umusaruro mwiza iyi kipe yakiniye imyaka ibiri kuko yayigiyemo hari umuntu yashakaga gushimira.
Yagize ati “Ntabwo yari amafaranga ahubwo narinkunze ikipe kuko icyo gihe St George (yo muri Ethiopia) yaranshakaga, ahubwo ni umwanzuro nari nafashe kuko hari umuntu nashakaga gushimira.”
Abajijwe uwo muntu niba atari ibanga, Tuyisenge yavuze ko yari ikipe ariko kandi ko ubuyobozi bwa APR FC bukunda gufasha abakinnyi b’Abanyarwanda bityo ashengurwa umutima no kuba atarayigiriyemo ibihe byiza.
Ati “Abayobozi ba APR FC bakunda umupira iyo ubirebye rero ubona nta kundi wabashimira. Nicyo kintu kinanshengura umutima kuko numvaga byibura iyo nkina umwaka umwe ariko nka baha umusaruro nari kuba nyuzwe.”
Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko aticuza igihe yamaze mu Ikipe y’Ingabo.
Ati “Ntabwo nicuza ibihe nagize muri APR FC kuko si ukuvuga ko umupira wananiye ahubwo ni imvune zambangamiye cyane. Mu myaka ibiri nabayemo nagiye ngira imvune nyinshi kandi zitandukanye.”
Imvune ntizarangiriye muri iyi kipe y’ingabo kuko ageze no muri AS Kigali byakomeje kuba uko, ibintu avuga ko iyo myaka itatu ariyo ya mbere yamuzonze cyane kuva yatangira gukina ruhago.
Ati “Ni imyaka yari igoye cyane kuva natangira gukina umupira kuko igihe nabaga ntafite imvune ni nk’ukwezi kumwe gusa ariko indi yose nabaga mfite imvune. Zari nyinshi ku rwego nashoboraga no kureka umupira.”
Abajijwe niba yarivuzaga agakira, yavuze ko ari umwe mu bakinnyi batajya bakinira ku mvune ahubwo imvune zazaga zitandukanye.
Ati “Ahubwo njyewe ndi mu bakinnyi bivuza bagakira. Imwe yo muri CHAN (imvune) yari ivi. Kuri Etoile du Sahel nagize indi benshi bakagira ngo ni imwe kandi zari zitandukanye ahubwo zazaga zikurikiranye.”
Kuva mu mwaka ushize w’imikino yatandukana na AS Kigali, Tuyisenge nta kipe arongera gukinira ndetse benshi bakeka ko yaretse ruhago mu ibanga.
Uyu mukinnyi avuga ko atarasezera kuri ruhago ahubwo ari gushaka ikipe hanze y’u Rwanda. Tuyisenge Jacques ni umwe muri ba rutahizamu bitwaye neza mu myaka ishize haba mu makipe yakiniye nka Police FC yubakiyemo izina cyane, Gor Mahia yo muri Kenya, Petro de Luanda yo muri Angola ndetse no mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”.