in

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports mu magambo ye bwite yemeje ko atakomezanya n’iyi kipe bitewe ni uko yafashwe

Mu magambo yuje ampanga, rutahizamu ukomeye wa Rayon Sports yabwiye ubuyobozi ko atazakomezanya n’iyi kipe kubera ukuntu yafashwe we atishimiye.

Mu kwezi kwa 6 umwaka ushize, nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi bakomeye baturutse hanze y’u Rwanda barimo Moussa Camara, Boubacar Traoré, Rafael Osaluwe, Mbirizi Eric, ndetse n’abandi batandukanye. Muri aba bakinnyi hari abagiye bashimirwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports abandi amasezerano yabo kugeza ubu yararangiye.

Amakuru YEGOB twamenye avuga ko rutahizamu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports Paul Were yamenyesheje ubuyobozi ko atazakomezanya n’iyi kipe ndetse ko arimo gushaka indi kipe azaba akinira umwaka utaha w’imikino kandi ikomeye. Uyu mukinnyi bivugwa ko atigeze yishimira uko yafashwe muri iyi kipe.

Uyu musore nubwo yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports ibi, n’ubundi amasezerano ye muri iyi kipe yari yarangiye kuko aza yasinye umwaka umwe gusa. Ntabwo Paul Were yigeze akora ibyo abafana bari bamwitezeho kuko aza byavugwaga ko yakiniye ikipe ikomeye i Burayi ariko imikino yakinnye muri Rayon Sports irabarika nubwo n’imyitwarire bivugwa ko ishidikanwaho.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imana imwakire mu bayo; Otile Brown ari mugahinda gakomeye ko gupfusha umwana we

Ngoma: Abana 3 bakoze impanuka iteye ubwoba ubwo bari ku igare rimwe