Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Benin ariko ufite inkomoko ku mugabane w’iburayi wagoye cyane Manzi Thiery ndetse na Mutsinzi Ange, yabwiwe ko atagomba kurenza iminota 30 mu kibuga ku mukino uri uyu munsi.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 werurwe 2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina n’ikipe y’igihugu ya Benin mu mukino wo kwishyura uraba ari uwa Kane mu itsinda.
Uyu mukino ukomeje kuvugisha benshi nyuma yaho ikipe ya Senegal itsinze Mozambique igitego 1-0, ibi byatumye abakunzi b’Amavubi batangira kuvuga ko Carlos Alos Ferrer yakagombe kungukira kuri aya mahirwe agatsinda Benin tugahita twicara ku mwanya wa 2 n’amanota 5.
Amakuru YEGOB yakuye ku maradio atandukanye akorera mu gihugu cy’ubufaransa, ni uko ikipe ya Brest ikinamo Steven Mounié yabwiye Benin ko uyu mukinnyi wayo atagomba kurenza iminota 30 ku mukino uri uyu munsi kubera ko ngo igihe yahawe cyo kuba ari mu ikipe y’igihugu cyarangiye.
Ibi iyi kipe yabyishyizeho nk’igihano nyuma yo gusabwa imbabazi na Federasiyo yo mu gihugu cya Benin cyane ko Brest yari yananze ko Mounié akina uyu mukino ngo kuko biramunaniza kandi bamukeneye cyane.
Uyu mukino w’u Rwanda na Benin wari uteganyijwe kuba kuwa mbere w’iki cyumweru ariko kubera ikibazo Benin yari yagize Kuri Sitade ya Huye yagombaga kuberaho uyu mukino uhita wimurirwa kuri Kigali Pelé Stadium. Stevé Mounié byari biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu yagombaga kuba ageze mu Bufaransa muri Brest, ikipe asanzwe akinamo ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa.