in

Rutahizamu wari ukomeye mu Rwanda yamaze kubona indi kipe hanze

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria Abubakar Lawal yatanze ubutumwa busezera kuri AS Kigali nyuma yo kwemera kujya muri Uganda Premier League Champion mu ikipe ya Vipers.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Nijeriya yakinnye umukino we wa nyuma muri AS Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo yafashaga iyi kipe gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Uyu mukinyi wimyaka 26 yishimiye intsinzi y’igikombe cy’Amahoro yambaye umupira wanditseho mu mugongo ubutumwa bwo gusezera, ati: “Ntabwo ari byiza kuvuga ubutumwa bwo gusezera ahubwo kuvuga ko tugomba guhura ejo hazaza. Insha Allah ”

Uyu mukinnyi yatsinze ibitego umunani anatanga imipira ivamo ibitego 10 mu marushanwa yose AS Kigali yitabiriye.

Abubakar Lawal yari amaze imyaka ibiri mu ikipe ya As Kigali akaba agiye mu ikipe ya Vipers yo mu gihugu cya Uganda.

Uyu mukinnyi akaba yaramaze kumvikana n’iyi kipe itozwa na Robertinho kuzayikinira imyaka ibiri iri imbere.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana muto yaririmbye indirimbo ya Vestine na Dorcas mu buryo budasanzwe (Videwo)

Ubuzima buraryoshye kuri Knowless na Clement bari i Burayi(ifoto)