in

Rutahizamu w’Amavubi yateye indobo umukobwa witabiriye Miss Rwanda amusimbuza undi w’icyuki kumurusha (Amafoto)

Biramahire Abeddy, Rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali n’ikipe y’U Rwanda Amavubi, yaciye amarenga ko ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa mushya yasimbuje Miss Josiane Umutoni witabiriye Miss Rwanda 2017.

Biramahire abinyujije ku rukuta rwe rwa yashyize hanze ifoto y’undi mukobwa witwa Kagame Vanessa yongeraho akamenyetso k’umutima gakunze kuranga urukundo. Vanessa nawe yahise Abeddy mu ijambo rigira riti « Ndagukunda » ariherekesha akamenyetso k’umutima.

https://www.instagram.com/p/CRqMAqvr5OD/?utm_medium=copy_link

Nyuma y’amasaha make ibi bibaye, Vanessa yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amafoto ari kumwe n’uyu mukinnyi ubundi yongeraho akamenyetso k’umutima.

https://www.instagram.com/p/CRtVmnArjqM/?utm_medium=copy_link

Biramahire Abeddy atandukanye na Miss Josiane Umutoni nyuma y’igihe kingana n’imyaka ibiri kuko muri 2019 nibwo uyu mukobwa yatangaje ko ari mu rukundo na Abeddy.

Miss Josiane Umutoni

Amwe mu mafoto ya Kagame Vanessa, umukunzi mushya wa Biramahire Abeddy.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere Davis D avuze ku mbabazi yasabwe na wa mukobwa wamufungishije

Meddy yishimiye igikorwa The Ben yamukoreye amubwira ati « Ndagukunda »