Umwe muri ba rutahizamu bakomeye u Rwanda rwagize Jimmy Gatete yagaragaye mu mafoto ari kumwe na bamwe mu bagize Staff ya AS Kigali iri mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barimo umutoza wayo Eric nshyimiyimana ndetse na abungiriza be Djabil ndetse na Jimmy Mulisa.
Jimmy Gatete yakunze kugarukwaho mu itangazamakuru bivugwa ko mu gihe cyose mu biganiro na abanyamakuru b’imikino iyo abajijwe ibijyendanye n’umupira wa amaguru w’u Rwanda ko mutongera kuvugana yatunguranye aho yagaragaye mu mafoto yashyizwe hanze n’umutoza wungirije Jimmy Mulisa ari kumwe na bamwe mu bari bagize ikipe yakinnye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afrika cyabereye mu gihugu cya Tunisia kuri ubu bari mu nshingano zikomeye zo kugeza ikipe ya AS Kigali bwe mbere mu matsinda y’amarushanwa ya CAF.
Bimwe mubyo yibukirwaho mu mupira w’amaguru w’u Rwanda ni uko ariwe rutahizamu watsindiye u Rwanda Uganda na Ghana agahesha amavubi kujya mu gikombe cy’Afurika bwa mbere mu mateka ari nacyo cyonyine u Rwanda rumaze kwitabira . Mu mukino benshi bahora bibuka ni umukino wa Uganda aho yatsinze igitego ikipe y’igihugu ya Uganda nyuma y’uko yari yakomerekejwe mu mutwe bakamudoda, maze yagaruka mu kibuga agahita atsinda igitego cyagejeje u Rwanda ahantu hakomeye.
Kuri ubu ikipe ya AS KIGALI iri mu mujyi wa Kinshasa aho yagiye gukina umukino wo kwishyura mu marushanwa ya CAF Confederation ni ikipe ya DCMP yabatsindiye i Kigali ibitego 2-1