Umunyamideri, Hamisa Mobetto uri mu bagezweho muri Tanzania wanabyaranye na Diamond Platnumz, aravugwa mu rukundo na rutahizamu Stéphane Aziz Ki ukinira Young Africans, aho byanavuzwe ko ashobora kuba ari kwifuzwa na APR FC yo mu Rwanda.
Urukundo rwa Hamisa n’uyu musore w’imyaka 28 usanzwe akinira ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, rwatangiye guhwihwiswa nyuma y’amashusho yagiye hanze agaragaza aba bombi bari kumwe ku kibuga cy’indege, nyuma yo kuvana mu mukino barebanye.
Ayo mashusho agaragaza Hamisa Mobetto ari kwihunza uyu mukinnyi nyuma yo kubona ko camera ziri kubafata. Bamwe mu bakurikirana imyidagaduro muri Tanzania batangaje ko aba bombi bakomezanyije urugendo bavana muri iki gihugu, ariko ntibatangaza aho bari berekeje.
Muri Mata uyu mwaka, Micky Jr usanzwe umenyerewe ku nkuru z’umupira w’amaguru imbere muri Afurika, by’umwihariko ay’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, yari yatangaje ko Aziz Ki ari mu muryango werekeza muri APR FC.
Yatangaje ko APR FC yari yagerageje gukomanga muri Young Africans, ibaza icyo byasaba kugira ngo ibe yakwibikaho Umunya-Burkina Faso Stéphane Aziz Ki. Gusa byaje kurangira aya makuru atabaye impamo ngo kuko Yanga yaciye APR FC arenga Miliyari kugira ngo imwegukane, Nyamukandagira ibivamo uko.