in

Rutahizamu wa Rayon Sports yashimiye abafana Kubera igikorwa bakoze gikomeye ndetse ahita abizeza kuziyunga nabo mu buryo batatekereza

Rutahizamu wa Rayon Sports yashimiye abafana Kubera igikorwa bakoze gikomeye ndetse ahita abizeza kuziyunga nabo mu buryo batatekereza

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu guhugu cya RDC Hertier Luvumbu Nzinga yashimiye abakunzi ba Rayon Sports Kubera kubashyigikira ku mukino banganyijemo n’ikipe ya Gorilla FC ndetse ahita abizeza kuziyunga nabo.

Ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports yanganyije n’ikipe ya Gorilla FC ubusa ku busa mu mukino abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye ari benshi cyane ndetse ntibanagaya uko abakinnyi babo bitwaye nubwo bitari byiza.

Nyuma yaho Rutahizamu Heritier Luvumbu Nzinga yaje gushimira abafana ba Rayon Sports Kubera kuza bakabashyigikira ariko ahita yemeza ko bagomba kureba uko batsinda umukino uzakurikiraho bazakina n’ikipe y’Amagaju FC .

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports irakina umukino w’umunsi wa 3 n’ikipe ya Amagaju FC iheruka kubona intsinzi imbere y’ikipe ya Etincelles FC y’ibitego 2-0 mu mukino yakinnye neza cyane.

Luvumbu yashimiye abafana baje kubashyigikira nubwo babuze intsinzi kuri Gorilla FC

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’ikipe iri guhatanira igikombe cya Shampiyona, yatezwe n’abagizi ba nabi avuye mu kabyiniro baramukubita kugeza abaye intere

Umukobwa witwa Munganyinka Denyse yatewe inda ashukishijwe irindazi none yafashe umwanzuro wo kwiga kuyakora none aramutunze