in

Rutahizamu wa Rayon Sports yahagaritswe muri iyi kipe kubera imyatwarire mibi yagaragaje mu myitozo habura imasaha make ngo icakirane na APR FC

Rutahizamu wa Rayon Sports Boubacar Traoré ukomoka muri Mali ubu ari mubihano yahawe n’iyi kipe ye nyuma yo kugaragaza imyitwarire itari myiza mu myitozo mu gihe iyi kipe kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 izacakirana na mukeba wayo w’ibihe byose APR FC.

Traoré yahawe ibi bihano kuva ku munsi wo kuwa Gatatu w’iki cyumweru kubera ko ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari mu mwitozo, umutoza Haringingo Francis yahisemo abakinnyi 22 bakora imyitozo(bahura hagati ubwabo) abasigaye yababwiye ko bajya ku ntebe y’abasimbura harimo na Traoré.

Uyu munya-Mali yagiye ku ntebe y’abasimbura arakaye maze hashize iminota mike baramubwira ngo ajye mu kibuga asimbure mugenzi we wari wabanje mu kibuga maze arabyanga.

Ubwo umunsi ukurikiraho bagarutse mu myitozo maze Haringingo n’abungiriza be babwira Traoré ko yahagaritswe kandi batazi igihe ibihano bitazarangirira, mu gihe bagitegereje umwanzuro uzava mu buyobozi bukuru.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Umurerwa janviere
Umurerwa janviere
1 year ago

Nukuri bakinnyi beza turabkunda mwihangane mugaragaze imyitwarir myiza tuzarebe ko twica mukeba kabx gahunda niyayindi nugupfura igikona

Mikel Arteta imibare ikomeje kumubana ibihekane nyuma yo gutsikira kuri Brentford akagwisha amazuru

“Muzinywa namwe zibanywa” Umukobwa bamutwaye kuri moto bamuziritse kubera inzoga