in

Rutahizamu wa Rayon Sports ageze kure ibiganiro n’ikipe yo mu Rwanda yiteguye kumutangaho akayabo

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mindeke Fukiani Jean Pierre nyuma yo gutsindwa igeragezwa muri Rayon Sports biravugwa ko yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu Karere ka Rusizi.

Ku wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023, nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura igice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour), akaba ari nabwo Mindeke Fukiani Jean Pierre yatangiye igeragezwa, gusa nyuma y’iminsi micye urwego rwe rw’imikinire rwahise runengwa n’itsinda ry’abatoza ba Rayon Sports.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumenyesha rutahizamu Mindeke Fukiani Jean Pierre ko batazamusinyisha kuko bakeneye rutahizamu w’igihangange uzaza kuyitsindira ibitego byinshi akayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Nyuma y’uko Mindeke Fukiani Jean Pierre abonye ko muri Rayon Sports bitazakunda ko imusinyisha yamaze gutangira ibiganiro na Espoir FC ndetse bikaba bivugwa ko iyi kipe yiteguye gukora ibishoboka byose ikamusimbuza abakinnyi iheruka kwirukana barimo Bigirimana Issa.

Mindeke Fukiani Jean Pierre mu nzira zo gusinyira Espoir FC

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alliah Cool nyuma yo kuzuza inzu ya Million 500Frw yatangaje ibanga ryo gukabya inzozi

Pamela agiye guhurira na The Ben mu birwa bihenze cyane aho Drake amaze iminsi