Rutahizamu Victor Boniface ukinira Bayer Leverkusen na Nigeria yatanze inkweto ku mwana wari witabiriye umukino wahuje Nigeria n’u Rwanda mu Ugushyingo 2024. Uwo mwana nyuma yaje kuzigurisha umukinnyi w’u Rwanda, Tuyisenge Arsène.
Uwo mukino wari uwo gushaka itike ya CAN 2025 warangiye u Rwanda rutsinze Nigeria ibitego 2-1. Mu Cyumweru gishize, umwana wagabiwe inkweto yavuze ko yazigurishije kugira ngo abone amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri. Tuyisenge Arsène waguze izo nkweto yamuhaye amadolari 100$, ayo mafaranga ayifashisha kugura imyenda, igare n’igikapu.
Ikinyamakuru IGIHE cyaganiriye n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, batubwira ko hari abakinnyi batatu baguriye inkweto muri Nigeria uwo munsi. Babiri baziguze mu iduka risanzwe, mu gihe Tuyisenge Arsène ari we waguze izo Boniface yari yahaye wa mwana.
Nyuma yo kumenya ko inkweto ze zagurishijwe, Victor Boniface yaciye ku mbuga nkoranyambaga atebya, asaba ko bamushakira uwo mwana akamuha icya cumi ku mafaranga yabonye. Iki cyifuzo cyatumye benshi bakomeza kuganira kuri iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga.
Nigeria irakina na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Naho Amavubi y’u Rwanda na yo araza guhura na Lesotho kuri Stade Amahoro, aho Abanyarwanda benshi biteze ko babona intsinzi.