in

Rutahizamu wa Kiyovu Sports yiyemereye ko umusifuzi yabahaye penariti itariyo

Abasore ba Kiyovu Sports bitwaye neza mu mukino ubanza wa ⅛ mu gikombe cy'Amahoro

Rutahizamu wa Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu ya Amavubi , Muhozi Fred yiyemereye ko ikipe ye yahawe penariti itariyo.

Ku gicamunsi cy’ejo hashize ikipe ya Kiyovu Sports yakinaga na Le Jeunesse mu mukino ubanza wa ⅛ mu Gikombe cy’Amahoro.

Abasore ba Kiyovu Sports bitwaye neza mu mukino ubanza wa ⅛ mu gikombe cy’Amahoro

Muri uwo mukino wari wabereye kuri sitade Umumena ukarangira Kiyovu Sports itsinze ibitego bitatu kuri bibiri, bitsinzwe na Muhozi Fred na Iradukunda Bertrand. Mu bitego bitatu bya Kiyovu Sports harimo penaliti bahawe ubwo umukinnyi wa La Jeunesse yategaga Muhozi Fred, nyuma y’uwo mukino bamwe bakomoje kuri iyo penaliti bavuga ko Muhozi yatezwe ataragera mu rubuga rw’amahina.

Umwe mubabajije Muhozi Fred niba koko penatiti yatanzwe yariyo ni Jean Luc Imfurayacu, umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo ya B&B FM Umwezi.

Muhozi Fred wiyemerera ko Kiyovu yahawe penariti itariyo

Jean Luc yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram ashyiraho Videwo igaragaza iryo kosa ryavuyemo penaliti maze abaza abantu niba koko yari penaliti, by’u mwihariko yabajije Muhozi Fred , maze nawe atariye indimi yemeza ko umusifuzi yibeshye.
Muhozi Fred yaraje asubiza Jean Luc ati ‘Hoya ‘ arenzaho akamenyetso gaseka.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO: Igare riyoborwa nk’imodoka rikomeje gutangaza benshi

Manchester United ikomeje guhutaza uwo ihuye nawe wese