Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Real Madrid yatsindaga umukino wayo wa mbere mu mikino ya UEFA CHAMPIONS LEAGUE, aho yatsindaga ikipe ya Apoel Nicosia ibitego 3-0 ibifashijwemo na rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo watsinze ibitego bibiri ndetse na Sergio Ramos, gusa rutahizamu wayo Karim Benzema ntiyakinnye uyu mukino, kubera impamvu z’uburwayi. Ubwo uyu mukino warangiraga nibwo uyu mufaransa yaje kuganira n’itangazamakuru atangaza amagambo yafashwe nkayubwoba bukomeye bwo kujya mu ikipe imwe ya club na mwene wabo Kylian Mbappe.
Nkuko ikinyamakuru BeIN sport cyabitangaje ubwo uyu musore yabazwaga kugira icyo avuga ku byerekeye na deal ya Kylian Mbappe wanze gukinira Real Madrid akigira muri PSG uyu musore yagize ati:”C’est un très bon joueur. Après, il est encore jeune, il faut lui laisser le temps, il faut le laisser un peu car le foot c’est dur.”
Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:” Ni umukinnyi mwiza cyane, kandi aracyari na muto, tugomba kumurekera umwanya wo gukina akanigaragaza kuko umupira w’amaguru ukomera kandi bisaba igihe kugirango ufatishe.”
Abasesenguzi b’aya magambo bavuze ko uyu musore yagaragaje ubwoba bwinshi kuko iyo Kylian Mbappe aza kwerekeza muri Real Madrid, Karim Benzema yari guhita afata agatebe k’abasimbura cyangwa akagurishwa.