in

Rutahizamu ukomeye ukina mu bufaransa nawe yemeye gukinira u Rwanda

Rutahizamu ukomeye ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa ukina aca ku mpande Jonathan Zino Bamba yamaze kwemera gukinira u Rwanda nyuma ya Onana.

FERWAFA hashize iminsi itangaje ko ishaka abakinnyi bakomeye bafasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuba yakerekeza mu gikombe cy’Afurika ariko badakomoka mu Rwanda.

Iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryatangiye gukora iki kintu cyo gukomeza gushaka abakinnyi bagiye batandukanye ku ikubitiro bahisa bazaba umukinnyi witwa Gérard Bi Gohou we wanakinnye umukino we wa mbere wa gishuti muri iyi kipe.

Nyuma havuzwe ko rutahizamu w’umunya-Cameroon ndetse n’ikipe ya Rayon Sports witwa Leandre Willy Essomba Onana nawe yamaze kwemera gukinira u Rwanda nyuma yo kugirana ibiganiro n’abayobozi ba FERWAFA bakagira ibyo bemeranya, ariko si uyu gusa kuko hari n’undi mukinnyi ukomeye u Rwanda rwabonye.

Amakuru URUKIKO twamenye ni uko Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa witwa Jonathan Zino Bamba yamaze kwerera u Rwanda kuzarukinira mu mikino iri imbere yo gushaka itike yerekeza mu gikombe cy’Afurika.

Uyu musore kugirango yemere nuko hari abantu FERWAFA yohereje I Burayi gukomeza gushaka abakinnyi bamwe na bamwe bakomeye ariko bigaragara ko batazagira amahirwe yo kuba bakinira amakipe y’ibihugu byabo niko n’uyu yaje kubonwa.

Ubuyobozi bwa FERWAFA butangaza ko gukomeza gushaka abakinnyi bikomeje batazahagarara ahubwo bazakomeza kugenda bashaka abakinnyi bagira icyo bafasha u Rwanda. Andi makuru ahari ni uko Hari n’abandi bakinnyi barimo kuganirizwa bakomoka mu gihugu cya Esipanye ariko bitararangira.

Uyu mukinnyi Jonathan Zino Bamba yavutse tariki 26 werurwe 1996 bivuzeko ubu afite imyaka 26, uyu musore akina ataha izamu gusa aciye ku ruhande. Yakiniye amakipe menshi i burayi akomeye arimo Saint Etiénne, Paris FC, Angers ndetse na Lille, Jonathan kandi yanakiniye ikipe y’igihugu y’ubufaransa y’abatarengeje imyaka 16, 18, 20 ndetse na 21.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umupadiri yasohoye indirimbo iri mu njyana y’amapiyano

Umugore yakubise umukozi we wo murugo kugeza apfuye umurambo awujugunya mu gihuru(videwo)