in

Rutahizamu Sumaila Moro wa Etincelles yongeye guca bugufi imbere ya Rayon Sports nyuma y’uko AS Kigali ivuye mu rugamba rwo kumusinyisha

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Ghana, Sumaila Moro yashyize ibiciro hasi yemera kongera kugirana ibiganiro na Rayon Sports bitewe n’uko AS Kigali isa naho itagishaka kumusinyisha.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize nibwo Sumaila Moro yatangiye kugirana ibiganiro n’amakipe arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na Rayon Sports.

Ikipe yari ifite amahirwe menshi yo kumwegukana ni AS Kigali aho bari barumvikanye miliyoni 25 z’Amanyarwanda, gusa aka kanya biravugwa ko itakimukeneye akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yongeye kwifuza kwerekeza muri Rayon Sports.

Amakuru ahari ni uko Rayon Sports iri gukusanya amafaranga akabakaba miliyoni 25 z’Amanyarwanda kugira ngo izishyure maze imusinyishe amasezerano y’imyaka ibiri.

Sumaila Moro asigaranye amasezerano y’umwaka umwe n’igice muri Etincelles FC, akaba yarasoje igice cy’imikino ibanza afite ibitego 9 bimushyira muri ba rutahizamu batatu bayoboye abandi mu bamaze gutsinda ibitego byinshi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Uwase Muyango yakiriwe mu muryango mugari wa Isibo Tv maze ahabwa impano itangaje arayanga

Miss Uwicyeza Pamela na The Ben ibyabo bihora ari bishya, Pamela yatomagije bidasanzwe The Ben ku isabukuru ye(Amafoto)